Amakuru avuga ko abazakora mu rwego rw’umutekano muri Guverinoma ya Trump batangiye kugirana ibiganiro na bagenzi babo bakoraga ako kazi muri Guverinoma ya Joe Biden, ibiganiro by’impande zombi bikaba biri gushaka uburyo intambara ikomeje guhuza u Burusiya na Ukraine yahagarara mu gihe gito, impande zombi zikinjira mu biganiro, nk’uko NBC yabitangaje.
Itsinda rya Trump kandi riri kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Ukraine, aho mu minsi mike ishize, Visi Perezida wa Amerika, J.D. Vance, ari kumwe n’intumwa yihariye ishinzwe Ukraine, Keith Kellogg bahuye na Andrey Yermak ukuriye abakozi mu biro bya Perezida Volodymyr Zelensky.
Bamwe bakeka ko umugambi wa Trump ushobora kuzagorana, abandi bakemeza ko ibi ari kubikora kugira ngo yereke Abanyamerika ko ari kugerageza gushyira mu bikorwa isezerano yabahaye ryo kuzangiza iyi ntambara ku munsi wa mbere azinjira muri White House.
Perezida Putin w’u Burusiya yemeje ko igihugu cye cyiteguye kumva icyo Trump atekereza kuri iyi ntambara ndetse n’umugambi afite wo kuyihagarika, gusa yirinze kwemeza niba abona bizashoboka.
Perezida Zelensky uherutse guhurira na Trump i Paris mu Bufaransa, aherutse kuvuga ko nawe yiteguye kugana inzira y’ibiganiro, icyakora ibyo bikazakorwa gusa ari uko Ukraine ibanje gusubizwa ubutaka bwayo bwose yambuwe n’u Burusiya.
Trump ntaravuga uburyo iyi ntambara azayirangiza, uretse ko Visi Perezida we yavuze ko Ukraine ishobora kwemera guhara igice cy’ubutaka bugenzurwa n’u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!