Aya mafaranga yakusanyijwe n’abashyigikiye Trump nk’agomba kumufasha mu rugamba rwo kugaragaza ko hari uburiganya bwabaye mu matora, ko ariwe watsinze. Ku rundi ruhande, hari amakuru ko aya mafaranga yamufashije mu kwishyura amadeni yagiyemo mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.
Hari amakuru ko ayo mafaranga ashobora no kumufasha kandi mu gihe azaba avuye ku butegetsi, yaba mu ngendo ateganya kuzajya akora no mu bindi.
Abantu ba hafi ba Trump bakunze kugaragaza ko nubwo atayobora manda itaha, atazahita ava mu ruhando rwa politiki ako kanya kuko ateganya kuzajya akorera ingendo hirya no hino hanze y’igihugu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!