Trump yavuze ko Ukraine igomba kubaha amabuye y’agaciro cyangwa ibindi aho guhora icyo gihugu gitanga inkunga gusa ntacyo gikuramo.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Fox News, Bret Baier, Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye Ukraine imfashanyo igera kuri miliyari 350$ mu buryo butandukanye, ndetse yongeraho ko byaba ari ubugoryi kuri bo gukomeza gufasha icyo gihugu mu gihe bo nta nyungu babona.
Yagize ati "Ndashaka kugaruza amafaranga yacu kuko tumaze gutanga miliyari amagana z’amadolari, kandi bafite ubutaka bukunguhaye ku mutungo kamere nk’amabuye y’agaciro, petiroli, Gaze ndetse n’ibindi byinshi.”
Yakomeje agira ati “Nababwiye ko nshaka ingurane y’amabuye y’agaciro ingana na miliyari 500$ kandi bemeye kubikora, nibura ubu ntabwo twiyumva nk’ibigoryi gusa bitabaye ibyo twaba turi byo kuko nababwiye ko natwe tugomba kugira icyo tubona.”
Mu cyumweru gishize, Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, yemeje ko yiteguye kugirana amasezerano n’uwo ariwe wese ku bijyanye n’amabuye y’agaciro arimo Lithium, Titanium, n’andi mabuye akomeye.
Icyakora, yashimangiye ko abashyigikiye Ukraine cyane cyane abo mu Burengerazuba bw’Isi bagomba kubanza kuyifasha kwirukana ingabo z’u Burusiya mu bice bikungahaye ku mabuye y’agaciro mbere y’uko bitangira gushora imari.
Bivugwa ko nibura umutungo kamere ufite agaciro k’arenga miliyari 7000$ uri mu gace ka Donbass muri Donetsk na Lugansk aho ibice byinshi byaho byigaruriwe n’u Burusiya mu 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!