00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yavuze ko azifashisha igisirikare mu kwirukana abinjira muri Amerika binyuranyije n’amategeko

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 20 November 2024 saa 09:34
Yasuwe :

Donald Trump uhererutse gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko azifashisha imbaraga za gisirikare mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko, kugira ngo basubizwe mu bihugu byabo.

Trump w’imyaka 78 yemeje ko ubwo azaba atangiye inshingano, azashyiraho ibihe bidasanzwe, mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’abinjira muri Amerika mu buryo bwa magendu.

Imibare igaragaza ko kuva hagati ya Mutarama 2021 na Nzeri 2024, nibura abantu barenga miliyoni 10 bakiriwe muri Amerika mu buryo budasobanutse.

Ni na cyo cyatumye mu bihe byo kwiyamamaza Trump yiyemeza inshuro nyinshi ko naramuka atowe azashyiraho gahunda ikakaye yo guhagarika uwo mubare, n’abinjiye bagasubizwa iwabo, akavuga ko azifashisha n’igisirikare.

Iyi ngingo yongeye kugaruka ku wa 18 Ugushyingo 2024 ubwo uwitwa Tom Fitton, akaba impirimbanyi y’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika aho yahoze, yashyiraga ubutumwa ku rubuga rwashinzwe na Trump ruzwi nka Truth Social.

Icyo gihe Fitton yanditse ko muri Amerika hakwiriye kwemezwa ibihe bidasanzwe, hagakoreshwa n’ingufu za gisirikare mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira, binyuze mu kubirukana mu gihugu.

Trump yatanze igitekerezo kuri ubwo butumwa. Mu ijambo rimwe ati “Birakwiriye”.

Itegeko ryo mu 1976, ryemeza ko perezida wa Amerika afite uburenganzira bwuzuye bwo gushyiraho ibihe bidasanzwe, akanemererwa no guhabwa ingengo y’imari yo gugangana n’ibyo bibazo kabone n’iyo yaba yaragenewe ibindi.

Mu guhangana n’abimukira binjira muri Amerika binyuranyije n’amategeko, Trump bivugwa ko ateganya guhuraho icyemezo cyo gutemberera mu gihugu cye ku baturuka mu bihugu bimwe na bimwe, guhagarika abashaka ubuhungiro, gukuraho gahunda yo guha ubwenegihugu bw’ako kanya abana bavukiye muri Amerika ariko babyawe n’abimukira binjiye bitemewe n’amategeko.

Mu minsi ishize byatangajwe ko itsinda rya Perezida Trump riri kwiga ku buryo bwo kohereza abimukira bari muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu bihugu birimo u Rwanda.

Trump yarahiriye kurandura ikibazo cy'abimukira binjira muri Amerika binyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .