00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump agiye kwambura Biden uburenganzira bwo kugera ku makuru y’ibanga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 8 February 2025 saa 02:55
Yasuwe :

Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye kwambura Joe Biden uburenganzira bwo kubona amakuru y’ibanga ku gihugu no kubona raporo zijyanye n’ubutasi za buri munsi.

Trump yavuze ko nta mpamvu yo kureka Biden agakomeza kugera kuri aya makuru, kuko “atari umuntu wo kwizerwa”.

Muri Amerika haba umwihariko, aho perezida wahoze ku butegetsi, ahabwa amahirwe yo gukomeza kubona amakuru amwe n’amwe y’umutekano n’andi y’ibanga.

Bikorwa kugira ngo abasoje manda zabo, bagumane ubushobozi bwo kunganira uri ku butegetsi mu gufata ibyemezo ku byerekeye umutekano cyangwa politiki by’igihugu.

Mu 2021, Biden yambuye ubu burenganzira Trump, aho yavuze ko imyitwarire ye idahwitse, nyuma y’imyigaragambyo yabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Capitol, Aba-Républicain bakamushinja kuyigiramo uruhare.

Icyo gihe bwari bwo bwa mbere uwahoze ari Perezida wa Amerika yambuwe uburenganzira bwo kubona amakuru y’ibanga nyuma yo kuva ku butegetsi.

Trump yatangaje ibyo kwaka ubu burenganzira Biden, mu gihe Minisiteri y’Ubutabera ikomeje iperereza kuri Biden rigamije gusuzuma imigenzurire ye y’amakuru amwe n’amwe y’ibanga mu gihe yari ari ku butegetsi.

Trump kandi yakuyeho uburenganzira n’umutekano wihariye ku bandi bayobozi bakuru bari bagize guverinoma ya Biden, barimo Gen (Rtd) Mark Milley na Dr. Anthony Fauci.

Trump yavuze ko Biden atari umwizerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .