Trump yavuze ko nta mpamvu yo kureka Biden agakomeza kugera kuri aya makuru, kuko “atari umuntu wo kwizerwa”.
Muri Amerika haba umwihariko, aho perezida wahoze ku butegetsi, ahabwa amahirwe yo gukomeza kubona amakuru amwe n’amwe y’umutekano n’andi y’ibanga.
Bikorwa kugira ngo abasoje manda zabo, bagumane ubushobozi bwo kunganira uri ku butegetsi mu gufata ibyemezo ku byerekeye umutekano cyangwa politiki by’igihugu.
Mu 2021, Biden yambuye ubu burenganzira Trump, aho yavuze ko imyitwarire ye idahwitse, nyuma y’imyigaragambyo yabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Capitol, Aba-Républicain bakamushinja kuyigiramo uruhare.
Icyo gihe bwari bwo bwa mbere uwahoze ari Perezida wa Amerika yambuwe uburenganzira bwo kubona amakuru y’ibanga nyuma yo kuva ku butegetsi.
Trump yatangaje ibyo kwaka ubu burenganzira Biden, mu gihe Minisiteri y’Ubutabera ikomeje iperereza kuri Biden rigamije gusuzuma imigenzurire ye y’amakuru amwe n’amwe y’ibanga mu gihe yari ari ku butegetsi.
Trump kandi yakuyeho uburenganzira n’umutekano wihariye ku bandi bayobozi bakuru bari bagize guverinoma ya Biden, barimo Gen (Rtd) Mark Milley na Dr. Anthony Fauci.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!