00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump agiye kongerera TikTok iminsi yo kuba ikorera muri Amerika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 June 2025 saa 08:35
Yasuwe :

TikTok izakomeza gukora nibura amezi atatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’aho bitangarijwe ko Perezida Donald Trump ateganya kongera igihe ntarengwa cyo kuyigurisha cyangwa kuyihagarika.

Ni ku nshuro ya gatatu kuva atangiye manda ye muri uyu mwaka igihe cyo kugurisha TikTok cyongerwe.

Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yatangaje ko Trump azashyira umukono ku rindi teka muri iki cyumweru kugira ngo TikTok ikomeze gukora.

TikTok yagombaga guhagarikwa muri Amerika nyuma y’uko Sosiyete iyigenzura yo mu Bushinwa, ByteDance, yanze kuyigurisha ku Munyamerika mbere y’itariki ntarengwa yo muri Mutarama.

Trump ashinja TikTok ikoreshwa n’Abanyamerika barenga miliyoni 170 ko ishobora gukoreshwa n’u Bushinwa nk’igikoresho cy’ubutasi no kwinjizamo abantu imyumvire ya politiki ihabanye n’ibyo Amerika ishaka.

Trump agiye kongerera TikTok igihe cyo kuba ikorera muri Amerika mbere y'uko igurishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .