Kuri uyu wa Gatatu nibwo Meta yatangaje ko Trump azasubizwa kuri izi mbuga nkoranyambaga mu byumweru biri imbere. Yatangaje ko izashyiraho nyirantarengwa zituma ntawongera kurenga ku mategeko n’amabwiriza agenga izi mbuga nkoranyambaga.
Perezida wa Meta, Nick Clegg, yanditse ko mu gihe Trump yakongera gukoresha nabi izi mbuga nkoranyambaga, ibyo yatangaje bizajya bikurwaho na we ahagarikwe hagati y’ukwezi kumwe n’imyaka ibiri bitewe n’ubukana bw’ibyo yatangaje.
Trump yahagaritswe by’agateganyo gukoresha imbuga zirimo na Twittter nyuma yo kwandikaho ashyigikiye abigaragambya bateye Inteko ishinga Amategeko ya Amerika (Capital) kuwa 6 Mutarama 2021.
Icyo gihe YouTube yahise ihagarika konti ye mu kwirinda ko ashobora gukoresha uru rubuga mu gukongeza imvururu.
Nyuma yo guhagarikwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Trump yahise ashinga urwe arwita Truth Social mu buryo bwo kwihimura ku bari bamufungiye konti.
Nyuma y’uko Meta igaragaje ko yafunguye konti ze, Trump yanditse ku rubuga rwe ko “ibyabaye bitakagombye kuzongera kuba ukundi ku mukuru w’igihugu cyangwa undi wese udakwiriye ibihano.”
Aljazeera yanditse ko abanyamategeko ba Trump mu ntangiriro z’uku kwezi bandikiye nyir’iki kigo Meta, Mark Zuckerberg bamusaba ko konti z’uyu wahoze ari Perezida wa Amerika zasubizwaho. Ni mu gihe Trump mu Ugushyingo yanagaragaje ko ateganya kongera guhatanira kuyobora Amerika mu 2024.
Umuherwe Elon Musk nyiri Twitter nawe aherutse gufungura konti ya Trump nyuma yo gushyiraho igisa n’amatora kugira ngo arebe niba abakoresha uru rubuga bemeranya n’iki cyemezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!