Waltz wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika yabaye umujyanama mu by’umutekano kuva tariki ya 20 Mutarama 2025 ubwo Trump yatangiraga manda ya kabiri.
Yatangiye kujya ku gitutu ubwo yibeshyaga muri Mata, agashyira umunyamakuru mu itsinda ry’abayobozi ba Amerika ryo ku rubuga rwa Signal, bashyiragamo amakuru y’ibitero byategurirwaga umutwe w’iterabwoba w’Aba-Houthi muri Yemen.
Trump ku wa 1 Gicurasi yatangaje ko Waltz agiye kuba Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, amushimira imirimo yakoreye igihugu kuva ubwo yari umusirikare mu ngabo zidasanzwe.
Ati “Nishimiye gutangaza ko nzagira Mike Waltz Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye. Kuva mu gihe yari umusirikare ku rugamba, mu Nteko n’igihe yari umujyanama wanjye mu by’umutekano, yakoranye umwete kugira ngo ashyire imbere inyungu z’igihugu.”
Trump yasobanuye ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, ari we ugiye kuba umujyanama w’agateganyo mu by’umutekano, kandi ko azabangikanya inshingano zombi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!