00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump agiye gufunga Ambasade za Amerika hafi 30

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 April 2025 saa 10:19
Yasuwe :

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump burateganya gufunga za Ambasade na consulat za Amerika mu bihugu hafi 30, mu rugendo rw’amavugurura ari gukorwa mu bijyanye na dipolomasi.

Nk’uko byagaragajwe n’inyandiko ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga CNN yabonye, igaragaza ko uretse gufunga za ambasade, Amerika iteganya no kugabanya abakozi bayo mu bihugu birimo Somalia na Iraq, ibihugu yagiye ikoreramo cyane mu guhangana n’iterabwoba. Haravugwa kandi kuvugurura imibare y’abakozi no mu zindi Ambasade, nubwo bitaramenyekana niba Umunyabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yamaze gusinya kuri icyo cyemezo.

Izi mpinduka zije mu gihe hategerejwe amavugurura arambye mu bijyanye na dipolomasi ya Amerika, aho ubutegetsi bwa Trump ku bufatanye n’ikigo yashinze cya DOGE kiyobowe na Elon Musk, bateganya gukora impinduka zitandukanye, zigamije kugabanya Amafaranga Leta ya Amerika ikoresha mu mahanga.

Uru rutonde rwa Ambasade zishobora gufungwa hariho Ambasade 10 na consulat 17, ziganjemo izo muri Afurika n’u Burayi, nubwo harimo n’izo muri Aziya.

Muri Ambasade zagaragaye kuri urwo rutonde harimo iyo muri Malta, Luxembourg, Lesotho, Repubulika ya Congo, Repubulika ya Centrafrique na Sudani y’Epfo. Ni mu gihe kandi hari na consulat zirimo eshanu zo mu Bufaransa, ebyiri zo mu Budage, ebyiri zo muri Bosnia&Herzegovina, imwe mu Bwongereza, muri Afurika y’Epfo, ndetse no muri Koreya y’Epfo.

Iyi nyandiko igaragaza ifungwa ry’izo ambasade, ikomeza isobanura ko ubwo zizaba zimaze gufungwa, serivisi zatangaga zizajya zitangirwa mu bindi bihugu bituranye n’ibyo Amerika ifitemo ambasade.

Trump arateganya gufunga za Ambasade za Amerika zigera kuri 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .