Trudeau wari uherekejwe na Minisitiri ushinzwe umutekano w’abaturage, Dominic LeBlanc, yageze muri Amerika kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2024, abanza kwakirwa na Trump mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago ruherereye muri Florida.
Kuri uru rugo, Trudeau na LeBlanc bahamaze amasaha atatu baganira na Trump n’itsinda rya bamwe azashyira mu butegetsi bwe, nyuma y’aho bajya kurara kuri hoteli ya Palm Beach.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, kuri uyu wa 30 Ugushyingo byatangaje ko byagerageje kuvugisha abo ku ruhande rwa Trump kugira ngo babisobanurire birambuye icyo impande zombi zaganiriyeho, ariko ntacyo babivuzeho.
Tariki ya 25 Ugushyingo 2024, Trump yatangaje ko Canada na Mexique nibidashyiraho ingamba zihamye zo gukumira abimukira batemewe n’amategeko binjira muri Amerika, azazamura umusoro w’ibicuruzwa bikomoka muri ibi bihugu, awugeze kuri 25%.
Yagize ati “Mexique na Canada bifite uburenganzira n’ubushobozi bwo gukemura byoroshye iki kibazo gihangayikishije. Turabasaba ko bakoresha ububasha bwabo, naho igihe kirageze ngo bishyure ikiguzi cyinshi cyane, keretse nibabikora.”
Donald Trump yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 5 Ugushyingo 2024. Biteganyijwe ko azarahirira iyi nshingano tariki ya 20 Mutarama 2025, asimbure Perezida Joe Biden.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!