Iki cyemezo cyashingiye ku gitekerezo Polisi yagejeje ku kanama k’iki gihugu gashinzwe umutekano muri Trinidad & Tobago, nyuma y’aho bigaragaye ko amabandi amaze kwica abaturage 623 mu mwaka wa 2024.
Ibiro bya Rowley byagize biti “Gutangaza ibihe bidasanzwe gushingiye ku gitekerezo Polisi ya Trinidad & Tobago yahaye akanama k’igihugu gashinzwe umutekano bitewe n’umutekano muke ukomeje gushyira abantu mu kaga.”
Umushinjacyaha Mukuru, Stuart Young, yatangaje ko muri ibi bihe bidasanzwe, hazabaho gusaka abaturage no guta muri yombi abakekwaho ibi byaha, gusa ngo urujya n’uruza ruzakomeza kugira ngo ibikorwa by’ubukungu bidahungabana.
Minisitiri w’Umutekano, Fitzgerald Hinds, yatangaje ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Trinidad & Tobago byabaye icyorezo. Yasobanuye ko kugeza tariki ya 26 Ukuboza 2024, habayeho kurasana inshuro 551.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!