00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Cruise aravugwa mu munyenga w’urukundo na Ana De Armas

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 16 February 2025 saa 12:16
Yasuwe :

Kabuhariwe mu gukina filime, Tom Cruise, aravugwa mu rukundo na Ana De Armas, umugore w’imyaka 36 ufite inkomoko muri Cuba, akaba ari umwe mu bagezweho magingo aya i Hollywood.

Mu 2023, Armas yaratunguranye ubwo yavugaga ku myitwarire ya Tom Cruise w’imyaka 62, akavuga ko ari umwe mu bakinnyi bitwara neza kandi ari umunyamwuga utangaje.

Yaragize ati "Akazi ke karavunanye cyane kandi umubiri we uba uri kubabara cyane, ariko nanone iyo yakinnye neza birashimisha."

Yongeyeho ati "Ntabwo ndi ku rwego rwa Tom Cruise, ariko nubaha ycane ibyo akora, kandi numva impamvu abikora, ni umuntu utangaje cyane."

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kuvugwa cyane ubwo bari basohokanye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, amakuru akavuga ko iby’urukundo rwabo byari byatangiye mu ntangiriro za 2024.

Uyu mugabo ngo yifuje ko iby’uru rukundo bigenda gake, cyane cyane ko yakunze kugenda ababazwa n’abo bahoze bakundana, bityo bigatuma yifuza kugenza ibintu gake. Bivugwa ko amashagaga y’Umurusiya, Elsina Khayrova wavuzwe mu rukundo na Tom Cruise, ari yo yatumye abivamo kuko atifuzaga kwihutisha ibintu.

Aba bombi nta n’umwe uratangaza iby’urukundo rwabo, icyakora mu minsi ishize byari byatangajwe ko Ana De Armas uzwi muri filime nka ‘Blonde’, ‘Ghosted’ n’izindi, ari mu rukundo na Ben Affleck, ndetse yakanyujijeho n’umuhungu wa Perezida wa Cuba witwa Manuel Anido Cuesta.

Tom Cruise wamamaye muri filime nyinshi zirimo nka ‘Mission Impossible’, ‘Top Gun’, ‘American Made’, n’izindi, atangiye gukundana na Ana De Armas nyuma yaho yaraherutse kuvugwa mu rukundo n’umuhanzikazi Victoria Canal wo muri Espagne.

Tom Cruise aravugwa mu rukundo na Ana De Armas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .