Amakuru avuga ko uyu mugabo yahitanywe n’indwara y’umutima yamufashe ari mu rugendo.
Tito ni umuhungu wa gatatu mu muryango w’abana icyenda, akaba yari azwi cyane mu gucuranga gitari. Mu rugendo rwe rw’umuziki, uyu mugabo yakoze album ebyiri zirimo Tito Time yasohoye mu 2016 na ’Under your Spell’ yaherukaga gushyira hanze mu 2021.
Ni umugabo usize abana batatu nabo bashinze itsinda ry’umuziki, ndetse aba bana be nibo batumye areka gukora umuziki ku giti cye kugira ngo abafashe kuzamura urwego rwabo no kubitaho muri rusange.
Gusa ntabwo yari yarahagaritse umuziki burundu kuko yakoranaga n’abavandimwe be mu itsinda rya The Jacksons ryari rimaze iminsi rikora ibitaramo bitandukanye hirya no hino ku Isi, aho ryaherukaga mu Budage ndetse na Tito akaba yari ahari icyo gihe.
Ni umugabo wari uzwiho kugira urugwiro ndetse no kwita ku muryango we cyane, by’umwihariko agashimirwa uburyo yakomeje gushyigikira abavandimwe be mu rugendo rw’umuziki nyuma y’uko itsinda ryabo ritandukanye, buri wese agatangira gukora umuziki ku giti cye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!