Walz yamaze umwaka yigisha mu Majyepfo ashyira Uburazirazuba bw’Intara ya Guangdong mu 1989. Ni yo ngingo iri kuvugwa cyane kuri Weibo, rumwe mu mbuga nkoranyambaga mu Bushinwa.
We n’umugore we wabaye umwarimu, Gwen Whipple, bigeze no kujya mu Bushinwa mu kwezi kwa buki. Walz yakunze gusobanura ko umwanzuro wo kujya gukorera mu Bushinwa yigisha, ari umwe mu myiza yafashe mu buzima bwe.
Uyu mugabo w’imyaka 60 wabaye Guverineri wa Minnesota, yari umwarimu n’umutoza w’umupira w’amaguru mbere yo kwinjira muri politiki.
Ubwo yigishaga mu Bushinwa, nibwo yari akirangiza kwiga ajya muri icyo gihugu kwigisha Icyongereza hamwe n’isomo ry’amateka ya Amerika mu mashuri yisumbuye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!