Kuri uyu wa Gatandatu Walz yitabiriye umuhango wo guhiga inyoni muri Leta ya Minnesota asanzwe abereye Guverineri.
Byari mu murongo kandi wo gushishikariza abagabo batuye muri iyo Leta, kugira ngo bazamuhundagazeho amajwi mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Walz agorwa no gushyira amasasu mu mbunda ye bizw nka Loading.
Walz yakoreshaga imbunda yo mu bwoko bwa Beretta A400, ariko ubwo byari bigeze igihe cyo gushyira amasasu muri iyo mbunda, byabanje kumutonda.
Ni ibintu byatunguranye kuko uyu mugabo yabaye mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku buryo atakabaye agorwa no gushyira amasasu mu mbunda.
Umunsi kandi ntabwo wagendekeye neza Walz kuko yatashye nta nyoni yishe muri uwo muhigo.
Ubwo yabazwaga impamvu atashye nta muhigo, yavuze ko iminsi yose idahwana, ko rimwe uhura n’amahirwe ubundi bikanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!