TikTok yongerewe icyumweru cyo kuba yagurishije ibikorwa byayo byo muri Amerika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Ugushyingo 2020 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

TikTok yongerewe igihe cyo kuba ibikorwa byayo byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamaze gushyirwa mu maboko y’ikigo cy’imbere mu gihugu, nyuma y’uko Trump yibasiye uru rubuga nkoranyambaga arushinja kuba ikibazo ku mutekano w’igihugu.

TikTok ni urubuga nkoranyambaga ruri mu maboko ya sosiyete ya ByteDance yo mu Bushinwa, imaze igihe mu biganiro byo kwegurira ibikorwa byayo byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibigo birimo Walmart na Oracle.

Gusa iminsi 90 Trump yari yatanze muri Kanama yo kuba iryo gurisha ryabayeho yarangiye bidakozwe, biba ngombwa ko igihe cyongerwa.

Komite ishinzwe ishoramari mpuzamahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongereye igihe ByteDance ho nibura icyumweru, kigomba kubarwa uhereye tariki ya 27 Ugushyingo, ngo ibe yarangije iryo gurisha.

Nubwo ByteDance ifite ububasha bwo kuba yagurisha ishami rya TikTok muri Amerika, inemerewe kubireka urwo rubuga rugakumirwa muri Amerika mu gihe yaba ibona itazabasha kubahiriza ibyo isabwa na Amerika, ibisabwa n’u Bushinwa ndetse n’ibyo abashaka kuyigura bifuza.

TikTok yinjiye mu bibazo nyuma y’aho Amerika ishinje ByteDance gukoresha iyo porogaramu mu guha Leta y’u Bushinwa amakuru y’abayikoresha.

Amerika ishinja TikTok gukorera mu kwaha kwa Leta y'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .