TikTok yongerewe ibyumweru bibiri byo kuba yagurishije ibikorwa byayo byo muri Amerika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 Ugushyingo 2020 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho iminsi 90 yari yahawe urubuga rwa TikTok nk’igihe ntarengwa cyo kuba yagurishije ibikorwa byayo byo muri Amerika bikajya mu maboko ya sosiyete y’imbere mu gihugu, magingo aya, uru rubuga nkoranyambaga rwongerewe ibyumweru bibiri ngo iki gikorwa kive mu nzira.

TikTok yahawe indi minsi 15, ni ukuvuga kugera ku wa 27 Ugushyingo ngo ibe yamaze kumvisha inzego zishinzwe umutekano zo muri Amerika ko igurishwa ry’ibikorwa byayo hagati ya Sosiyete ya Oracle n’iya Walmart rikwiye kwemerwa.

Ku wa Kane w’iki Cyumweru wari umunsi wa nyuma ku gihe ntarengwa TikTok yari yahawe mbere, cyo kuba imikorere yayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igomba kuba yavuye mu maboko ya Sosiyete iyigenga ya ByteDance yo mu Bushinwa.

Gusa iyo tariki yararenze, hatangira kwibazwa ikigiye gukurikiraho kuko iteka rya Trump ritasobanuraga neza niba TikTok izahita ikumirwa muri Amerika mu gihe yaba irengeje igihe ntarengwa cyashyizweho.

Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, Guverinoma ya Amerika yemeye ubusabe bwa TikTok bwo kongera igihe kugira ngo iri gurisha rigende neza.

Amerika ishinja imbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa zirimo TikTok ko zikoreshwa na Guverinoma y’iki gihugu mu bikorwa by’ubutasi.

Amerika ifata TikTok nk'ikibazo cy'umutekano ku gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .