Ibi byatangajwe nyuma y’inkuru ya Bloomberg yavugaga ko bamwe mu bayobozi b’u Bushinwa bari kuganira ku buryo ibikorwa bya TikTok muri Amerika byakwegurirwa X [yahoze yitwa Twitter], mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rwaho, rwemeje ko uru rubuga ruhagarikwa burundu muri Amerika cyangwa rukagurishwa rukava mu maboko y’Abashinwa.
Ku butegetsi bwa Perezida Biden, TikTok yashyizwe mu majwi ko yifashishwa n’u Bushinwa mu gutata amakuru muri Amerika, bityo hasabwa ko mu gihe itagurishijwe, igomba guhagarikwa.
TikTok imaze igihe ivuga ko itazagurisha ibikorwa byayo muri Amerika.
Asabwe kugira icyo atangaza kuri aya makuru y’igurishwa, Umuvugizi wa TikTok, yavuze ko “Nta kintu dushobora gutangaza ku makuru y’ibihuha.”
Biteganyijwe ko kwemeza itegeko risaba TikTok kugurisha ibikorwa byayo muri Amerika cyangwa kubihagarika, rizafatwaho umwanzuro n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 19 Mutarama 2025.
Mu kwezi gushize, Donald Trump yasabye uru rukiko gusubika ifatwa ry’umwanzuro ku kibazo cya TikTok, kugeza asubiye mu biro by’umukuru w’igihugu, kugira ngo ashake “umuti ushingiye kuri politiki”.
Yabitangaje nyuma y’ibiganiro yagiranye na Shou Zi Chew, umuyobozi wa TikTok, mu cyumweru gishize.
Umwunganizi we yagejeje ku rukiko impapuro zigaragaza ko Trunp “adashyigikiye ihagarirwa rya TikTok” kandi ko yifuza ko urukiko rutabifataho umwanzuro ari uko yasubiye ku butegetsi kuko yifuza gukemura ikibazo “Binyuze mu nzira za politiki”.
Donald Trump azarahirira kuyobora Amerika ku wa 20 Mutarama 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!