TikTok yasubiye mu nkiko ishaka gutesha agaciro iteka rya Perezida Trump

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya ByteDance ifite urubuga nkoranyambaga rwa TikTok yatanze ikirego kigamije kuburizamo iteka rya Perezida Donald Trump, ryagenaga ko ibikorwa by’uru rubuga bijya mu maboko y’ikigo cyo muri Amerika.

Uru rubuga rwari rwarahawe igihe cy’iminsi 90 yo kuba rwashakiye umuti impungenge za Amerika igaragaza ko rubangamiye umutekano w’igihugu, aho bitarenze kuri uyu wa Kane rwagombaga kuba rwagurishijwe.

Inyandiko zashyikirijwe Urukiko rw’Ubujurire rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i DC, zisaba urukiko kugenzura neza iteka rya Perezida Trump, kuko ngo ribangamiye amategeko ajyanye n’ibigo bikora ubucuruzi.

Iyi Sosiyete yasabye ko yongererwa iminsi nibura 30 ku gihe ntarengwa yari yahawe, bityo ikayifashisha mu biganiro bigamije ubwumvikane na Komite ishinzwe ishoramari mpuzamahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikomeza ivuga ko hari impungenge ku buryo bwo kubika amabanga y’abantu bakoresha uru rubuga, mu gihe haba habayeho igurishwa ry’ibikorwa byarwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .