Urukiko rw’Ikirenga rwategetse TikTok ko igomba kwitandukanya na sosiyete y’Abashinwa iyiyobora yitwa ByteDance, bitarenze kuri iki Cyumweru cyangwa igahagarikwa burundu.
Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo abakoresha TikTok muri Amerika bahawe ubutumwa bubamenyesha ko serivisi zayo zabaye zihagaritswe muri iki gihugu.
TikTok yasohoye itangazo ivuga ko irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo isubizeho serivisi zayo vuba na bwangu.
TikTok yakunze gushyirwa mu majwi ko ari igikoresho cy’u Bushinwa bwifashisha mu gutata amakuru muri Amerika, n’ubwo yo ibihakana.
Ku wa 17 Mutarama 2025 nibwo Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika rwemeje itegeko risaba TikTok guhagarika ibikorwa byayo muri iki gihugu mu gihe ikigo kiyireberera cya ByteDance, kitabashije kuyigurisha.
Ifite igihe ntarengwa cyo ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025.
TikTok yari yaratesheje agaciro iri tegeko, ivuga ko ribangamira uburenganzira bw’abayikoresha basaga miliyoni 170 muri Amerika.
Mu itangazo ryakurikije iki cyemezo, TikTok yavuze ko mu gihe leta itayisobanuriye ku cyakurikira mu gihe yarenga kuri iryo tegeko byayisaba “guhagarika ibikorwa byayo burundu ku Cyumweru.”
Hashingiwe kuri iki cyemezo, TikTok izahita ikurwa kuri App Store n’ahandi ishobora kuboneka, keretse hagize umuntu uyigura ikava mu maboko ya ByteDance, n’ubwo yo itabikozwa.
TikTok ivuga ko ishobora guhita ihagarara no kubayisanganywe muri telefoni.
Ku rundi ruhande Donald Trump uzatangira inshingano ze mu cyumweru gitaha, ntashyigikiye ihagarikwa rya TikTok muri Amerika, ndetse yemeza ko “icyemezo cyanjye ku bijyanye na TikTok nzagifata mu gihe kitarambiranye, ngomba kubanza gusuzuma neza uko ibintu bihagaze.”
Trump kandi yagaragaje ko yavuganye na Perezida w’u Bushin, Xi Jinping, ku bibazo birimo na TikTok.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!