Woods yari yitwaye mu masaha ya saa moya z’igitondo, ikirere kimeze neza ndetse n’umuhanda ugaragara neza, n’ubwo agace kari hafi ya Los Angeles impanuka yabereyemo kazwiho kubamo imiyaga myinshi.
Mu buryo butarasobanuka neza kuko iperereza rigikomeje, imodoka igezweho yo mu bwoko bwa SUV Genesis G80 yakozwe muri uyu mwaka wa 2021 ni yo Woods yari atwaye ubwo yarengaga umuhanda, igonga igiti cyari mu nzira yayo, mbere y’uko igenda yibarangura ikagwira uruhande rwayo rumwe. Nta modoka yindi yari yafi y’iya Wood mu gihe impanuka yabaga.
Nyuma y’imonota micye, abatabazi bahise bahagera, basanga Woods agifite ubwenge, ariko yakomeretse bikomeye ku maguru ye, n’ubwo nta kindi gice cy’umubiri we cyagize ikibazo gikanganye, ingingo itangaje ushingiye ku bukana bw’impanuka.
Umuyobozi wa Polisi mu gace impanuka yabereyemo, Alex Villanueva, yavuze ko ubwo basangaga Wood mu modoka, basanze agifite ubwenge, ndetse akabasha kuvugana n’abatabazi bamugezeho mbere.
Nyuma yo kumukura mu modoka, aba batabazi basanze ibikomere bya Woods bidakanganye cyane ku buryo banamutwaye mu mbangukiragutabara isanzwe, ndetse yewe banamujyanye kumuvuriza ku ivuriro riri kure, ibyatanze icyizere cy’uko ibikomere yagize bidakabije cyane.
Ibi ngo byatewe n’imodoka Woods yarimo kugendamo, ifite uburyo bwo kurinda igituza mu gihe cy’impanuka (airbag), ari na ko byagenze bigatuma igice cy’umubiri cyo hejuru kitagira ibikomere byashoboraga no gushyira ubuzima bwa Wood mu kaga.
Iperereza riri gukorwa riri kwibanda ku kureba niba Woods atararangajwe no kuba wenda yari atwaye ari no kuvugira kuri telefoni, cyangwa se akaba yari afite umuvuduko ukabije wageze ku rwego atabashije kuwugenzura bikamuviramo impanuka.
Ku myaka 45, Woods ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu mukino wa Golf, akaba abarirwa umutungo ukabakaba miliyoni 900$, gusa akaba yarasubiye inyuma muri ino myaka kuko ageze ku mwanya wa 50 mu mukino wa Golf, ahanini bitewe n’uko amaze igihe kinini adakina kubera imvune y’umugongo amaranye iminsi.
Uko byari bimeze ubwo Woods yari amaze gukora impanuka y’imodoka







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!