Thomas Schaefer wayoboraga Volkswagen muri Afurika y’Epfo yagizwe umuyobozi wa Skoda Auto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kanama 2020 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Uwari umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schaefer, yagizwe umuyobozi w’uruganda Skoda Auto, rwo muri Repubulika ya Tchèque.

Skoda Auto ibarizwa mu mutaka wa Volkswagen Group, kuri uyu wa Mbere nibwo yatangaje ko Schaefer asimbura Bernhard Maier, wavuye mu nshingano ze mu mpera za Nyakanga nyuma y’imyaka hafi itanu ari umuyobozi wayo.

Skoda yatangaje ko mu myaka itanu Schaefer yamaze muri Volkswagen Group yaguye isoko ry’imodoka zayo, yongera inyungu ndetse azamura izina rya Volkswagen, Audi n’imodoka z’ubucuruzi za Volkswagen kugeza aho zihariye 23.5% by’isoko ryose.

Ku buyobozi bwa Thomas Schäfer, Volkswagen Group yangize imbaraga muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho yubatse inganda ndetse agasinyana amasezerano n’abacuruzi muri Kenya, Nigeria, mu Rwanda na Ghana.

Schaefer yahise atangira akazi. Yagiye gukora muri Volkswagen avuye muri Mercedes-Benz mu 2012 akaba yaratangiriye muri Daimler AG mu 1991.

Skoda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yatangaje ko yabonye ibimenyetso byo kuzahura ubukungu bwayo nyuma y’uko ibyo yakoze byagabanutseho 31% kubera Coronavirus.

Skoda ni uruganda rukomeye rukora imodoka ndetse rukaba inkingi y’ibijyanye n’ibyoherezwa mu mahanga muri Repubulika ya Tchèque, aho mu 2019 rwagurishije imodoka miliyoni 1.24.

Uru ruganda rwabonye umuyobozi mushya, hagati ya Mutarama na Kamena rwagurishije abakiriya barwo imodoka 426,700 zikaba zaragabanutse ugereranyije n’igihe nk’iki cya 2019 kuko zari 620,900.

Thomas Schaefer yagiye gukora muri Volkswagen avuye muri Mercedes-Benz mu 2012

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .