The Guardian ifite abantu barenga miliyoni 10,7 bayikurikira kuri X, ni cyo kinyamakuru cya mbere mu Bwongereza gihagaritse gukoresha uru rubuga nkoranyambaga kuva rwagurwa na Elon Musk mu 2022.
Abanenga uru rubuga bavuga ko kuva Musk yarugura, yatumye amakuru abiba urwango arukwiraho.
The Guardian mu nyandiko igenewe abasomyi yavuze ko “inyungu zo kuba kuri X zirutwa n’ingaruka mbi zo kuyibaho”, ndetse ko imbaraga zakoreshwaga mu gukoresha uru rubuga byaba byiza zikoreshejwe mu guteza imbere “itangazamakuru ryacu ahandi”.
Ikomeza ivuga ko uyu ari umwanzuro umaze igihe wigwaho.
Elon Musk yanditse kuri X ko the Guardian nta gaciro ifite.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!