Izo microbe zasanzwe muri ayo mazi, zishobora gutera ikibazo gikomeye ku bwonko ku buryo byageza no ku rupfu
.
Ubu abayobozi muri ako gace batangaje ko bari gushyira imiti muri ayo mazi ariko ko batazi igihe bizamara. Mu minsi ya mbere bikigaragara, usibye kuyakoresha mu kumanura umwanda wo mu bwiherero, abaturage nta kindi bemerewe gukoresha ayo mazi.
Gusa kuri uyu wa Gatandatu uyu muburo wakuweho, maze abaturage bemererwa kuba bayakoresha no mu bindi ariko bakabanza kuyateka neza ku buryo microbe zipfa. Ikindi ni uko abaturage bagiriwe inama yo kwirinda ko mu gihe bari koga, amazi yabajya nko mu mazuru.
Uyu mujyi waburiye kandi abana hamwe n’abantu bakuze ndetse n’abandi bafite intege nke ko mu gihe bayakoresheje, baba bafite ibyago byinshi byo kugirwaho ingaruka nayo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!