Amakuru yavugaga ko mu kwezi gushize, abagize Inama y’Ubutegetsi ya Tesla batangiye kuganira n’ibigo bitandukanye, bikora ibijyanye no gushaka abakozi. Intego yari ugutangira gushaka umukandida ukwiriye, ushobora gusimbura Elon Musk.
Bivugwa ko abagize Inama y’Ubutegetsi bashinje Musk kuba yarataye akazi cyane, agashyira imbaraga mu bijyanye na politiki binyuze mu gushyigikira Donald Trump. Musk yashinjwe kandi kuba atari acyitabira inama z’abayobozi ba Tesla, yanazitabira akaba adafite amakuru ahagije, bikaba ngombwa ko ahabwa amakuru ku bigiye kuganirwaho.
Ibi byose ngo ni byo byatumye abagize Inama y’Ubutegetsi batangira gushaka umuyobozi mukuru wa Tesla, gusa iki kigo cyahakanye aya makuru, kivuga ko ari ibinyoma.
Kiti "Umuyobozi Mukuru wa Tesla ni Elon Musk kandi Inama y’Ubutegetsi ifite icyizere mu bushobozi bwe bwo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba z’iterambere mu bihe biri imbere."
Musk ufite ibigo bitanu agenzura, ahabwa raporo n’abayobozi 20 ba Tesla, zose akaba agomba kuzinyuramo no kuzitangaho umurongo.
Bivugwa ko ubuyobozi bwa Tesla bwabwiye Musk kongera umwanya amara ku biro, kandi ngo uyu mugabo yabyemeye atazuyaje, asabwa no kubitangaza mu ruhame, nabyo arabikora.
Igitutu cyiyongereye nyuma y’uko agaciro ka Tesla gatangiye kugwa, dore ko mu Ukuboza, uru ruganda rwabarirwaga agaciro ka miliyari 1500$, ariko ubu kakaba kageze kuri miliyari 900$ gusa.
Ibi byanajyanye n’inyungu ya Tesla, yagabanutseho 9% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cy’umwaka ushize.
Ku rundi ruhande, mu ntangiriro z’umwaka ushize, hari havuzwe amakuru ko Elon Musk yaba arambiwe gukora iminsi yose ataruhuka, nyamara afite imigabane ingana na 13% muri Tesla, ikigo amaze imyaka 20 ayobora, nubwo bivugwa ko amaze imyaka irindwi adahembwa.
Icyo gihe kandi byavuzwe ko yabwiye inshuti ye ko atacyifuza kuyobora Tesla, ariko nanone akagira impungenge z’ushobora kumusimbura, agakomeza intego z’icyo kigo, aho yasaga nk’uca amarenga y’uko kumubona bigoranye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!