Tesla yagabanyije ibiciro by’imodoka zo mu bwoko bwa Y kubera Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora imodoka rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tesla rwagabanyije ibiciro ku bwoko bw’imodoka za siporo ruherutse gusohora (Model Y SUV) mu rwego rwo gukomeza guhangana ku isoko muri ibi bihe bya Coronavirus.

Ubwo bwoko bw’imodoka bwagabanyijweho amadolari 3000, nkuko Reuters yabitangaje.

Iri gabanywa ry’ibiciro rije rikurikira irindi ryakozwe muri Gicurasi ku bwoko bw’imodoka nka Model 3, Model X na Model S.

Kuri ubu imodoka zo mu bwoko bwa Y zikorwa na Tesla zashyizwe ku madolari 49 990 avuye ku madolari 52 990.

Tesla yashyize hanze ubu bwoko bw’imodoka muri Werurwe uyu mwaka yiteze guhangana ku isoko n’imodoka zikorwa n’izindi nganda cyane cyane iz’i Burayi nka Volkswagen.

Tesla yagabanyije ibiciro by’imodoka zo mu bwoko bwa Y ho ibihumbi bitatu by'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .