Mu ntangiriro z’umwaka ushize, Elon Musk uyobora Tesla yari yavuze ko bifuza ko muri uwo mwaka bagacuruje imodoka 500 000 muri rusange. Abahanga mu by’ubukungu bemeza ko ibyo Tesla yagezeho ari intambwe ikomeye bateye, na cyane ko uruganda rwabo rukuru ruri California muri Amerika rwamaze hafi amezi abiri rudakora mu gihe cy’ingamba za Guma mu Rugo zashyizewho muri iyo Leta ahagana mu mpera za Werurwe kugera mu ntangiriro za Gicurusi.
Tesla iherutse gutaha uruganda mu gihugu cy’u Bushinwa mu mpera za 2019, rwagaragajwe nk’urwatanze umusanzu ufatika mu kongera ingano y’imodoka zicuruzwa na Tesla.
Uku kuzamuka kw’inyungu ya Tesla kwatumye agaciro k’umugabane wayo ku isoko ry’imari n’imigabane kazamukaho 743%, bituma agaciro ka Tesla muri rusange kayingayinga ak’izindi nganda umunani zikomeye mu byo gukora imodoka ziteranyije, harimo uruganda rwa Toyota, Volkswagen, Daimler, General Motors, BMW, Honda, Hyundai na Ford.
Tesla kandi irateganya kubaka izindi nganda mu gihugu cy’u Budage ndetse no muri Leta ya Texas yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri uyu mwaka kandi, biteganyijwe ko Tesla izatangira kugurisha imodoka zayo ku isoko ry’u Buhinde, ari na ryo soko rya gatandatu rinini mu kugura imodoka nyinshi ku Isi, aho binavugwa ko hari umugambi ho kuzahubaka uruganda rukora izi modoka z’amashanyarazi mu myaka iri imbere.
N’ubwo imibare y’imodoka inganda zagurishije uyu mwaka itarajya hanze, mu mwaka wa 2019 uruganda rwa Volkswagen rwari rwagurishije imodoka miliyoni 11, mu gihe General Motors yari yagurishije imodoka miliyoni 7.7.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!