Iki ni kimwe mu bihombo bikomeye u Burusiya bwagize cyaguyemo abasirikare benshi icyarimwe, kuva intambara buhanganyemo na Ukraine yatangira muri Gashyantare.
Umuyobozi w’ishami rihuza politiki n’igisirikare mu Ngabo z’u Burusiya, Lieutenant General Sergey Sevryukov, kuri uyu wa Kabiri yabwiye abanyamakuru ko umubare w’abapfuye utakiri 63 batangajwe mbere.
Yavuze ko nyuma yo guterwaho missile, hahise hakorwa ibishoboka mu gutabara abari bakomeretse.
Yakomeje ati "Ikibabaje, umubare wa bagenzi bacu bapfuye wiyongereye ugera kuri 89, ubwo hagendaga hakurwaho ibisate by’inzu byaguye hasi."
Lieutenant General Sevryukov yavuze ko gukoresha telefoni ari byo byateje ikibazo.
Ati "Byagaragaye ko impamvu yatumye biba ari ugufungura, ku mubare munini, mu gihe bisanzwe bibujijwe, telefoni ngendanwa ku bantu bari mu ntera ishobora kugerwamo n’intwaro z’umwanzi."
"Ibyo byatumye abasha gukurura aho abasirikare bari neza, yohereza missile. Ingamba zikwiye zirimo gufatwa mu gukumira ibyago nk’ibi mu gihe kiri imbere."
Amafoto y’ibyogajuru yerekana ko mu gihe ku wa Mbere ahantu izi ngabo zari zikambitse hari igorofa y’ishuri ari na yo barimo, ubu ari umuyonga.
Ni igitero bagabweho nyuma y’amasaha make isi yinjiye mu mwaka mushya, ku wa 1 Mutarama 2023.
Ukraine yo ivuga ko yishe abasirikare 400, mu gihe abandi 300 bakomeretse.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yabanje gutangaza ko barashweho misile esheshatu zoherejwe na MLRS Himars y’Abanyamerika, ku birindiro byakoreshwaga by’agateganyo.
Yakomeje iti "Intwaro z’u Burusiya zikumira ibitero byo mu kirere zahanuye misile ebyiri zarashwe na HIMARS. Ibindi bisasu bine byagize ingaruka zirimo urupfu rw’abasirikare 63 b’u Burusiya."
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko habayeho uburangare bukomeye bw’Ingabo z’u Burusiya zari ku butaka bw’abandi, zikajya mu nyubako zingana kuriya, nta bwirinzi bw’ibitero byo mu kirere zifite.
Ku wa Kabiri, Perezida Putin yasinye iteka rigenera imiryango y’abapfuye miliyoni 5 z’ama-roubles, ahwanye nibura na $69,000.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!