Telefoni z’abasirikare ba Israel zinjiwemo n’abarwanyi ba Hamas bifashishije amafoto y’abakobwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gashyantare 2020 saa 06:48
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko hari umubare w’abasirikare bacyo binjiriwe muri telefoni n’abarwanyi b’Umutwe wa Hamas bitwaje amafoto y’abakobwa, mu kuyakurikirana bakinjiza porogaramu muri telefoni zabo, ari nazo zifashishwa mu kwiba amakuru.

Umuvugizi w’Ingabo za Israel, Lt Col Jonathan Conricus, yatangaje ko abasirikare bake bahuye n’icyo kibazo, bagiye bakira kuri telefoni amafoto y’abakobwa bakiri bato, bigatuma bashyira muri telefoni zabo application batazi ko iza gutuma telefoni zabo zisakwa n’abarwanyi, bashakishamo amakuru.

Yavuze ko nta “makuru afatika yibwe” mbere y’uko icyo gitero gitahurwa kikaburizwamo.

Uyu mutwe wa Hamas niwo ugenzura agace ka Gaza, ku buryo wo na Israel barebana ay’ingwe nk’abanzi bakomeye.

Ni inshuro ya gatatu umutwe wa Hamas ugerageje kwinjira muri telefoni z’abasirikare ba Israel, ariko iki nicyo gitero kidasanzwe cyageragejwe.

Lt Col Jonathan Conricus yakomeje ati "Turimo kubona bagenda bazamura igipimo cy’ibyo bakora.”

Abo bakobwa bakiri bato ngo boherezaga ubutumwa bavuga mu Giheburayo giciriritse, bavuga ko ari abimukira cyangwa bafite ubumuga bwo kuvuga cyangwa kumva, ku buryo bakeneye ubufasha.

Nyuma yo kubaka ubucuti n’abasirikare, abo bakobwa boherezaga ahantu bashobora gukanda nk’uburyo ngo bwabafasha guhanahana amafoto, nyamara bigashyira virusi muri telefoni, zigomba gutuma uwazohereje abonamo ibyo akeneye birimo amakuru abitswemo, aho umuntu aherereye, amafoto n’ibindi bimuranga.

Telefoni kandi yashoboraga kugenzurwa rwihishwa, ikaba yafata amafoto cyangwa igafata amajwi nyirayo atabizi.

Col Conricus yavuze ko Ingabo za Israel (Israel Defense Forces - IDF) zatahuye uwo mugambi mu mezi ashize, ariko bakomeza gucungira hafi ibyo bikorwa kugeza babihagaritse.

IDF iheruka kuburira abasirikare bayo kuba maso igihe bakoresha smartphones, ndetse itanga amabwiriza agamije gukumira ibitero by’ikoranabuhanga bya hato na hato byanyura muri telefoni z’abasirikare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza