00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Telefoni ya Papa Francis yarumvirijwe, ikiganiro gishyirwa mu ruhame

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 Ugushyingo 2022 saa 08:06
Yasuwe :

Urukiko rushinzwe kurwanya ruswa i Vatican, ku wa Kane rwumvise ikiganiro cyafashwe mu ibanga kuri telefoni, ubwo Papa Francis yaganiraga na Cardinal Angelo Becciu ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Icyo kiganiro cyafashwe Papa Francis atabizi bikozwe n’umuntu wari mu cyumba kimwe na Becciu muri Nyakanga 2021. Hari mu gihe Papa yari akiri gukiruka nyuma yo kubagwa mu nda.

Ubwo ikiganiro yagiranye n’uwo mu Cardinal cyari kigiye kumvikanishwa mu rukiko, abanyamakuru basabwe gusohoka.

Abanyamategeko ni bo basigaye mu cyumba cy’iburanisha, gusa bavuze ko muri icyo kiganiro, Cardinal Becciu yasabaga Papa kwemeza amafaranga agamije kugira uruhare mu gufunguza umubikira wari washimutiwe muri Afurika.

Abanyamategeko bavuze ko kuri telefoni, Papa yumvikanaga nk’umuntu ufite urujijo, udasobanukiwe impamvu Becciu yari ari kumuhamagara, ndetse inshuro nyinshi ngo Papa yumvikanye amubwira ko yamwoherereza inyandiko irimo ibyo ashaka.

Mu 2018, Becciu wari umuntu wa gatatu ukomeye mu butegetsi bwa Vatican, yahaye akazi umuntu witwa Cecilia Marogna bivugwa ko ari umuhanga n’umusesenguzi mu by’umutekano, kugira ngo agire uruhare mu gufunguza Umubilikira wo muri Colombia wari washimutswe n’umutwe ushamikiye kuri Al Qaeda muri Mali.

Marogna w’imyaka 44 yakiriye ama-euro 575.000 avuye mu Bunyamabanga Bukuru bwa Leta ya Vatican. Mu 2018 kugera mu 2019, Becciu niho yakoraga. Ayo mafaranga yoherejwe kuri sosiyete yafunguriwe muri Slovenia andi ayakira mu ntoki.

Polisi yaje gutahura ko Marogna yakoresheje ayo mafaranga mu nyungu ze bwite, zirimo ibijyanye n’imitako ndetse n’imyenda.

Akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo, ndetse na Becciu akurikiranyweho icyo cyaha hakiyongeraho ruswa no gukoresha ububasha mu buryo butari bwo.

Cardinal Giovanni Angelo Becci akurikiranyweho ibyaha bya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .