Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko muri icyo gihe yabonaga ko we n’itsinda rye bageramiwe kubera ibyo bitero, byahitanye abantu batandatu.
We n’itsinda ry’abakozi ba Loni bari kumwe, bari bavuye mu gace ka Sanaa mu Burengerazuba bwa Yemen ku wa Kane mu biganiro bigamije irekurwa ry’abakozi ba Loni bafashwe no kureba uburyo hakoherezwa ibikoresho by’ubutabazi ku bahuye n’ibibazo by’intambara muri icyo gihugu.
Ubwo bari bageze ku Kibuga cy’Indege, nibwo Israel yatangiye kugaba ibitero.
Ingabo za Israel zavuze ko zagabye ibitero bishingiye ku makuru y’ubutasi kandi bihamya intego ku birindiro birimo umutwe w’Aba-Houthi.
Dr Tedros yabwiye BBC ko byari akavuyo, abantu bagize ubwoba, biruka impande n’impande.
Yavuze ko nta hantu bari bafite ho kwihisha ku buryo byari byoroshye ko ubuzima bwabo bwajya ku iherezo.
Ati “Icyari gisigaye byari ugutegereza amahirwe, naho ubundi iyo missile iyoba ho gato, yari kugwa ku mitwe yacu. Umwe mu bo twari kumwe yaravuze ati, ’turokotse urupfu.’”
Umuyobozi wa OMS yavuze ko byari bizwi neza ko ari kuri icyo kibuga cy’indege, kandi byamenyekanye mbere y’ibitero.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!