00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tchétchénie: Abarwanyi ibihumbi 84 bagiye koherezwa mu ntambara muri Ukraine

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 4 November 2024 saa 09:03
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Tchétchénie [Chechnya], Ramzan Kadyrov, yatangaje ko ateganya kohereza Abanya-Tchétchénie 84.000 mu ntambara ikomeje hagati ya Ukraine n’u Burusiya. Iki gikorwa cyiswe icy’ubukorerabushake.

Ikinyamakuru cyo mu Buholandi, NRC, cyatangaje ko izi ngabo zigiye koherezwa mu ntambara mu gihe u Burusiya bukomeje kugorwa no gukomeza gutegura kurwana intambara by’igihe kirekire kubera ubuke bw’abasirikare.

Mu ntangiriro za Ukwakira, Tchétchénie yagabweho ibitero bya drones z’ingabo za Ukraine, aho igisenge cy’inyubako imwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryitiriwe Vladimir Putin riri i Gudermes, cyafashwe n’inkongi.

Nyuma y’icyo gitero, Kadyrov yatangarije kuri televiziyo ya ‘Russia-1’ ko yahaye amabwiriza ingabo ze yo kudafata abasirikare b’abanya-Ukraine ngo babafunge, ahubwo ngo bakwiye guhita babica.

Yakomeje avuga ko abanya-Tchétchénie bakwiye “gukaza urugamba ku gipimo cya 100%” bagaragaza ubukana bwabo.

Kadyrov yagize ati, “Ntabwo tuzemerera uwo ari we wese gukina imikino nk’iyi natwe. Tuzabereka ukwihorera batigeze batekereza. Baradushotoye, tuzabasenya.”

Umuyobozi Mukuru wa Tchétchénie [Chechnya], Ramzan Kadyrov, yatangaje ko ateganya kohereza Abanya-Tchétchénie 84.000 mu ntambara ikomeje kujya mbere hagati ya Ukraine n’u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .