Byagaragajwe ko abatawe muri yombi barimo umwana w’imyaka 16 n’uwa 12 bateye amabuye kuri gariyamoshi bakamena amadirishya yayo abiri, ubwo yari igeze mu gace ka Manase, mu Karere ka Chamwino muri Dodoma.
Raporo ya Polisi igaragaza ko abana babiri batuye muri ako gace ka Manase bakoze ibyo bikorwa, ubwo gariyamoshi yatambukaga mu muhanda wa Dar es Salaam-Dodoma.
Yakomeje igaragaza ko abo bana babitewe ngo no gupima umuvuduko wa gariyamoshi n’uw’amabuye, bashaka kumenya niba koko ayo mabuye ashobora kuyigwaho bitewe n’uko iba yihuta.
Polisi yasabye abaturage by’umwihariko abaturiye imihanda migari ya gariyamoshi gukomeza kwigisha abana bato akamaro k’umutekano wo mu muhanda no kubungabunga ibikorwa remezo kuko bifitiye inyungu abanya-Tanzania.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!