00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania igiye gukingira ibisazi imbwa zisaga 60 000

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 11:48
Yasuwe :

Guverinoma ya Tanzania kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko igiye gukingira indwara y’ibisazi, imbwa zisaga 60 000 hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe iyo ndwara uba tariki 28 Nzeri.

Ni ibikorwa Guverinoma ya Tanzania ivuga ko bizamara icyumweru kimwe.

Minisitiri w’ubworozi, Mashimba Ndaki, yatangaje ko gukingira indwara y’ibisazi mu mbwa biri muri gahunda ya Guverinoma kuko bashaka ko biba byaranduwe bitarenze umwaka wa 2030.

Guverinoma ivuga ko nibura abantu 1500 bicwa n’imbwa buri mwaka muri Tanzania bitewe n’ibisazi byazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .