Syria yashinje Turikiya gufasha imitwe y’iterabwoba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kanama 2019 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri Syria kuri uyu wa Mbere yashinje Guverinoma ya Turikiya koherereza ubufasha bwa gisirikare umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda mu ntara ya Idlib iherere mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Syria.

Ibiro Ntaramakuru bya Syria (SANA) byatangaje ko Leta ya Turikiya yoherereje Al Qaeda intwaro n’imyambaro bya gisirikare bigacishwa ku mupaka ugabanya ibihugu byombi, bigamije gufasha inyeshyamba zirwanira mu gace ka Khan Shaykhun mu ntara ya Idlib.

Guverinoma ya Syria yatangaje ko bitazaca intege ingabo zayo mu rugamba zirimo rwo kurandura imitwe yitwaje intwaro muri Idlib.

Bije mu gihe igisirikare cya Syria kiri mu rugamba n’umutwe ukorana na al Qaeda witwa Nusra Front urwanira mu gace ka Khan Shaykhun.

Ingabo za Leta zimaze iminsi ziri kwigarurira tumwe mu duce tw’uwo mujyi mu mugambi wo gushaka kubohoza umuhanda nyabagendwa uhuza umujyi wa Damascus na Aleppo.

Idlib ni kamwe mu duce Leta y’u Burusiya na Turikiya ziherutse kwemeranya ko imirwano ihagarara.

Ayo masezerano yaje kuburizwamo imirwano irakomeza nubwo inshuro nyinshi hagiye hageragezwa kuyabyutsa.

Ibiro Ntaramakuru bya Syria (SANA) byatangaje ko Leta ya Turikiya yoherereje Al Qaeda intwaro n’imyambaro bya gisirikare bigacishwa ku mupaka ugabanya ibihugu byombi, bigamije gufasha inyeshyamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza