Uyu mugabo yavuze ko igihugu kinaniwe cyane bitewe n’ingaruka z’intambara yagisenye mu buryo bukomeye, ku buryo ubu kigomba gutangira urugendo rwo kongera kwiyubaka.
Yagaragaje ko uru rugendo rutagenda neza mu gihe igihugu kikiri guhangana n’ibihano by’ubukungu byafashwe ku butegetsi bwa Bashar al-Assad. Ibyo bihano birimo kubuza ubucuruzi hagati ya Syria n’ibindi bihugu, cyane cyane ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.
Yagize ati "Ubu noneho nyuma y’uko ubutegetsi bwa Bashir buvuyeho, ibihano by’ubukungu byakurwaho kuko byari bigenewe ubutegetsi bwavuyeho. Abagizweho h’ingaruka nabwo ntibakwiriye gufatwa nk’uko bwafatwaga."
Yanasabye ko umutwe wa HTS ukwiriye gukurwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ashimangira ko Syria nshya itazaba nka Afghanistan kuko we yemera uburenganzira bw’abagore burimo no kwiga, atanga urugero ku ntara ya Idlib yari imaze imyaka umunani mu maboko ya HTS, abagore bakaba bari bagize 60% by’abanyeshuri bose ba kaminuza.
Uyu mugabo kandi yavuze ko nta gahunda bafite yo kubangamira Israel, ahishura ko yifuza umubano mwiza nayo ndetse avuga ko Syria itazaba indiri y’ibikorwa bya Iran.
Hagati aho, abaturage barenga miliyoni imwe bashobora kugaruka muri Syria mu mezi atandatu ari imbere, mu gihe abandi barenga miliyoni zirindwi bahungiye mu mahanga nabo bazagenda batahuka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!