Ni umwanzuro wavuye mu nama Umuyobozi w’inyeshyamba ziherutse gufata ubutegetsi, Abu Mohammad al-Jolani yagiranye na Mohammed Jalali wari Minisitiri w’Intebe ku bwa Assad ndetse na Visi Perezida Faisal Mekdad.
Bashir wagizwe Minisitiri w’Intebe, yari asanzwe ari Umuyobozi w’agace ka Idlib kari mu Majyaruguru kari kari mu maboko y’inyeshyamba za HTS guhera muri Mutarama uyu mwaka.
Ni inzobere mu by’amashanyarazi, akaba yaravukiye muri Idlib mu myaka ya 1980. Yize muri Kaminza ya Aleppo.
Bashir kandi ni inzobere mu rurimi rw’Icyongereza, imiyoborere n’imicungire y’imishinga n’amategeko ya Islam kuko yayize muri Kaminuza ya Idlib.
Mbere yo kujya mu nyeshyamba, yakoze mu kigo gishinzwe gaz cya Leta ya Syria.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!