00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Syria: Inyeshyamba zafashe undi mujyi ukomeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 December 2024 saa 08:18
Yasuwe :

Inyeshyamba zafashe umujyi wa Hama uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Syria, nyuma yo kwirukanamo ingabo za Leta zahise zijya gushinga ibirindiro hanze y’umujyi.

Gufatwa kwa Hama byashyize igitutu kuri Leta ya Perezida Bashar al-Assad, imaze icyumweru mu ntambara idasanzwe yongeye kubura nyuma y’imyaka y’agahenge.

Itangazo igisirikare cya Syria cyashyize hanze kuri uyu wa Kane, rivuga ko cyasubiye inyuma kugira ngo cyirinde ko hapfa abasivile benshi bitewe no kurwanira mu mujyi.

Guhera kuri uyu wa Kabiri, Aljazeera yatangaje ko inyeshyamba zari zagose umujyi wa Hama ku buryo isaha n’isaha byari byitezwe ko zakwinjiramo.

Ifatwa rya Hama, umujyi wa kane ukomeye muri Syria rije nyuma y’ifatwa rya Aleppo, umujyi wa kabiri ukomeye muri icyo gihugu.

Syria ivuga ko inyeshyamba zateye zifashwa n’ibihugu birimo Turikiya mu gihe Leta yo iri gufashwa n’u Burusiya, cyane cyane mu bitero byo mu kirere bigabwa ku nyeshyamba.

Umujyi wa Hama wafashwe ni uwa kane ukomeye muri Syria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .