Gufatwa kwa Hama byashyize igitutu kuri Leta ya Perezida Bashar al-Assad, imaze icyumweru mu ntambara idasanzwe yongeye kubura nyuma y’imyaka y’agahenge.
Itangazo igisirikare cya Syria cyashyize hanze kuri uyu wa Kane, rivuga ko cyasubiye inyuma kugira ngo cyirinde ko hapfa abasivile benshi bitewe no kurwanira mu mujyi.
Guhera kuri uyu wa Kabiri, Aljazeera yatangaje ko inyeshyamba zari zagose umujyi wa Hama ku buryo isaha n’isaha byari byitezwe ko zakwinjiramo.
Ifatwa rya Hama, umujyi wa kane ukomeye muri Syria rije nyuma y’ifatwa rya Aleppo, umujyi wa kabiri ukomeye muri icyo gihugu.
Syria ivuga ko inyeshyamba zateye zifashwa n’ibihugu birimo Turikiya mu gihe Leta yo iri gufashwa n’u Burusiya, cyane cyane mu bitero byo mu kirere bigabwa ku nyeshyamba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!