Syria: Imodoka za gisirikare z’u Burusiya n’iza Amerika zagonganye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kanama 2020 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iy’u Burusiya zateranye amagambo nyuma yo kugongana kw’imodoka z’abasirikare b’ibihugu byombi kwabereye mu Majyaruguru ashyira u Burasirazuba bwa Syria.

Amashusho yo kugongana kw’imodoka kwakomerekeyemo abasirikare benshi ba Amerika, yatangajwe ku rubuga rwo mu Burusiya Rusvesna.su mbere yo gusakazwa ahantu hatandukanye binyuze kuri Twitter.

BBC yanditse ko ayo mashusho agaragaza imodoka ya Gisirikare y’u Burusiya ihirika iy’intambara ya Amerika, mu gihe kajugujugu y’u Burusiya yagendagendaga mu kirere cy’aho hafi.

Amakuru kuri uko gukimbirana yatangiye kumvikana ku wa Gatatu ndetse Minisitiri y’Ingabo mu Burusiya yavuze ko yari yateguje igisirikare cya Amerika ko iza kuba igenzura ako gace.

Mu itangazo yashyize hanze yagize iti “Usibye ibyo ndetse no kwirengagiza amasezerano asanzwe, abasirikare ba Amerika bagerageje kwitambika Abarusiya bari ku burinzi.’’

Akanama kihariye k’Umutekano wa Amerika (NSC) katangaje ko imodoka y’Abarusiya yagonze imodoka ya gisirikare ya Amerika ‘ituma abari bayirimo bakomereka.’

Umusirikare wa Amerika utatangajwe izina yabwiye Politico ko abasirikare bane bo mu gihugu cye bakomeretse byoroheje ku mutwe.

Amerika ifite ingabo zigera kuri 500 muri aka gace zitanga ubufasha mu kurwanya Umutwe ugendera ku mahame akaze ya Kiyisilamu wa Islamic State (IS).

Muri Gashyantare 2018, abacanshuro benshi b’Abarusiya bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Amerika hafi y’ahacukurwa peterori, bahise basubizwa nyuma yo kotswa igitutu.

Imodoka za gisirikare z’u Burusiya n’iza Amerika zagonganye, abasirikare ba Amerika barakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .