Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 16 Gashyantare 2025, CENTCOM yatangaje ko iki gitero yakigabye ku wa 15 Gashyantare mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Syria, aho cyahitanye umuyobozi wari ushinzwe imari n’ibikoresho mu mutwe w’iterabwoba wa Hurras al-Din, ushamikiye kuri Al-Qaeda.
Gusa ntihigeze hatangazwa imyirondoro y’uwishwe.
Iki gitero cyagabwe byitezwe ko kizahagarika umugambi uyu mutwe wari ufite wo kugaba ibitero ku baturage, ingabo za Amerika ndetse n’inshuti z’iki gihugu.
Itangazo ryakomeje rivuga ko ku wa 30 Mutarama 2025, CENTCOM yishe undi muyobozi mukuru muri uyu mutwe wa Hurras al-DIn, Muhammad Salah al-Zabir, na bwo byari mu gitero cy’indege.
Amerika yatangiye gufata Hurras al-Din nk’umutwe w’iterabwoba mu 2019 ndetse itanga ibihembo by’amafaranga ku muntu watanga amakuru ku bagize uyu mutwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!