Yabitangaje kuri uyu wa 3 Gashyantare 2025, nyuma y’icyumweru kimwe agizwe Perezida w’agateganyo wa Syria, asimbuye Bashar Al-Assad.
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyigenga cyo muri Syria, yavuze ko amatora azaba nko mu myaka ine iri imbere.
Yagize ati “Ngereranyije igihe bizatwara nibura kiri hagati y’imyaka ine n’itanu kugira ngo amatora abe.”
Ahmed Al-Sharaa yavuze ko Itegeko Nshinga ryari ririho ryavuyeho bityo bisaba kubanza gutegura irindi, ariko asezeranya ko Syria izaba Repubulika ifite Guverinoma ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko byashyizweho n’abaturage.
Al-Sharaa yagizwe Perezida w’agateganyo wa Syria ku wa 29 Mutarama 2025, nyuma y’uko umutwe witwaje intwaro ugendera ku matwara ya Kiyisilamu uhiritse ubutegetsi bwa Assad.
Al-Sharaa kandi yavuze ko azashyiraho itegeko rigenga amashyaka n’imitwe ya politike.
Uyu mugabo akimara kugirwa Perezida w’agateganyo yahawe inshingano zo gushyiraho Guverinoma, igisirikare n’Inteko Ishinga Amategeko kuko ibyo mu gihe cya Assad byahise biseswa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!