00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Syria: Amatora ya Perezida ashobora kuba nyuma y’imyaka itanu

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 4 February 2025 saa 01:27
Yasuwe :

Perezida w’agateganyo wa Syria, Ahmed Al-Sharaa, yongeye kuvuga ko gutegura amatora y’umukuru w’igihugu bishobra gutwara imyaka hafi ine kuko hari ibigikeneye kuvugururwa birimo n’Itegeko Nshinga kugira amatora agende neza.

Yabitangaje kuri uyu wa 3 Gashyantare 2025, nyuma y’icyumweru kimwe agizwe Perezida w’agateganyo wa Syria, asimbuye Bashar Al-Assad.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyigenga cyo muri Syria, yavuze ko amatora azaba nko mu myaka ine iri imbere.

Yagize ati “Ngereranyije igihe bizatwara nibura kiri hagati y’imyaka ine n’itanu kugira ngo amatora abe.”

Ahmed Al-Sharaa yavuze ko Itegeko Nshinga ryari ririho ryavuyeho bityo bisaba kubanza gutegura irindi, ariko asezeranya ko Syria izaba Repubulika ifite Guverinoma ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko byashyizweho n’abaturage.

Al-Sharaa yagizwe Perezida w’agateganyo wa Syria ku wa 29 Mutarama 2025, nyuma y’uko umutwe witwaje intwaro ugendera ku matwara ya Kiyisilamu uhiritse ubutegetsi bwa Assad.

Al-Sharaa kandi yavuze ko azashyiraho itegeko rigenga amashyaka n’imitwe ya politike.

Uyu mugabo akimara kugirwa Perezida w’agateganyo yahawe inshingano zo gushyiraho Guverinoma, igisirikare n’Inteko Ishinga Amategeko kuko ibyo mu gihe cya Assad byahise biseswa.

Perezida w'agateganyo wa Syria, Ahmed Al-Sharaa yavuze ko amatora azaba mu myaka itanu iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .