Iyi mirwano yabereye mu gace ka Tartous kari mu Burengerazuba bw’igihugu, kakaba kiganjemo abafite imyemerere y’Ab’Alawite, ari nabo Bashir yakomokagamo, ndetse n’abandi bahoze ari bayobozi bakuru barimo abasirikare.
Abafite iyi myemerere bagize ubwoba bw’uko bashobora kugirirwa nabi n’umutwe wa HTS cyane ko ubashinja guhohotera abaturage no kubakorera iyicarubozo.
Nyuma y’uko ingabo za Leta zigoswe n’Ab’Alawite, batumije abandi baje kubafasha mu gitero cyamaze igihe kitari gito. Nyuma yaho, Leta yohereje izindi ngabo nyinshi mu gukora umukwabu mu gace ka Tartous.
Bivugwa ko imirwano yakajije umurego ubwo ingabo za Leta zageraga muri aka gace aho zari zije gufata umwe mu bayobozi bahoze bakomeye ku butegetsi bwa Bashir, bamushinja gukora ibikorwa by’iyicarubozo. Uyu muyobozi ni we wasabye abarwanyi be guhangana n’ingabo za Leta.
Hagati aho, Leta nshya muri Syria yashyizeho ibihe bya guma mu rugo mu mujyi wa Homs, bitewe n’imyigaragambyo yaturutse ku bafite imyemerere y’Ab’Alawite, bavuze ko kimwe mu bicaniro byabo cyatwitswe, gusa byaje kwemezwa ko ibyo byakozwe kera, bityo iyi video itari iya vuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!