Syria yinjiye mu ntambara mu 2011 ubwo abaturage basabaga Perezida Bashir al-Assad kuva ku butegetsi akabyanga, akabashoramo ibisasu bikabarakaza kurushaho, bikarangira impande zombi zinjiye mu ntambara yamaze imyaka irenga 12.
Gusa nyuma y’uko ubutegetsi bwa Bashir buhiritswe n’umutwe wa HTS, abaturage benshi batangiye kugaruka mu gihugu, aho abarenga ibihumbi 30 batashye.
Gusa ikibabaje ni uko bari gusanga myinshi mu mitungo yabo yarangiritse cyane, abandi bagasanga imiryango yabo itakiriho, muri make bikaba gutangira ubuzima.
Iyi ntambara yatumye abaturage barenga miliyoni 6.5 bahungira hanze y’igihugu, abarenga miliyoni 6 bahungira imbere mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!