00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Syria: Abahiritse Perezida Assad bari mu nzira zo gushyiraho undi muyobozi

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 10 December 2024 saa 04:29
Yasuwe :

Abarwanyi baherutse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad muri Syria binjiye mu biganiro bigamije gushyiraho ubuyobozi bushya muri iki gihugu.

Amakuru dukesha CGTN avuga ko Ahmed al-Sharaa, uyoboye abarwanyi ba Tahrir al-Sham (HTS) ari nabo bahiritse ubutegetsi bwa Assad, yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Syria, Mohammed al-Jalali kugira ngo baganire ku ihererekanyabubasha rizafasha kunoza imiyoborere yiki gihugu no gutanga serivisi ku baturage.

Inteko Ishinga Amategeko ya Syria ndetse n’ishyaka rya Ba’ath byagaragaje ko bishyigikiye icyiciro cy’inzibacyuho hagamijwe kubaka igihugu bundi bushya.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Perezida Assad yahiritswe ku butegetsi n’aba barwanyi ndetse ahita ahungira mu Burusiya.

Hayat Tahrir al-Sham (HTS), wari umutwe ushingiye kuri Al-Qaeda muri Syria, umaze imyaka ugerageza kugabanya isura mbi wahoranye ndetse ukaba waratangiye gukorana n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

U Budage n’u Bufaransa byatangaje ko byiteguye gufatanya n’ubuyobozi bushya bwa Syria mu rwego kurengera uburenganzira bwa muntu no kurengera amoko n’amadini atandukanye.

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yashimangiye ko Amerika ifite inyungu mu gukumira ko Syria icikamo ibice ndetse no guhagarika ibikorwa by’intagondwa ndetse n’imitwe y’iterabwoba.

Ahmed al-Sharaa, uyoboye abarwanyi ba Tahrir al-Sham (HTS) ari nabo bahiritse ubutegetsi bwa Assad, yahuye yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Syria, Mohammed al-Jalali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .