00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sunak ateganya gusubizaho itegeko risaba urubyiruko rwose kujya mu myitozo ya gisirikare

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 May 2024 saa 05:55
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yateguje ko natsinda amatora yo muri Nyakanga 2024, azasubizaho itegeko risaba urubyiruko rwose kujya mu myitozo ya gisirikare.

Nk’uko yabisobanuriye mu gikorwa cyo kwiyamamariza kuyobora guverinoma, Umwongereza wese ugejeje ku myaka 18 y’amavuko, azajya yinjira mu myitozo mu minsi yose y’imibyizi mu gihe ashaka kuba umusirikare w’umunyamwuga, umukorerabushake we ajye ayijyamo mu mpera z’icyumweru, rimwe mu kwezi.

Uyu muyobozi yagaragaje ko byakorohera abashaka gucamo ibice Abongereza mu gihe baba batajya muri iyi myitozo ibakundisha igihugu kurushaho, kurusha uko baba baratojwe.

Yagize ati “Iki ni igihugu gikomeye ariko abakiri bato bacu ntabwo bagize amahirwe bakwiye, kandi hari imbaraga ziri kugerageza guca sosiyete yacu mo ibice muri iyi Si iri kurushaho gutera ugushidikanya. Mfite umugambi usobanutse wo gukemura iki kibazo no kurinda ahazaza hacu.”

Sunak yakomeje ati “Nzazana uburyo bushya bw’imyitozo y’igihugu kugira ngo habeho kwiyumvamo intego ihuriweho hagati y’urubyiruko rwacu ndetse n’ibyiyumviro bivuguruwe by’ishema ku gihugu cyacu.”

Yatangaje ko yifuza kubona abakobwa be babiri bajya muri iyi gahunda, agaragaza kandi ko bizabatera ishema. Ati “Nk’umubyeyi, ntegereje abakobwa banjye babiri kujya mu myitozo, kandi ntekereza ko bazumva ari igikorwa bazumva ko bakwiye kunyuramo.”

Sunak natorwa, hazashyirwaho Komisiyo ishinzwe kunoza iyi gahunda. Byitezwe ko yazatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nzeri 2025, ikazahabwa ingengo y’imari ya miliyari 2,5 z’amapawundi ku mwaka.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko ategereje kubona abakobwa be bajya muri iyi gahunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .