Byatangajwe ku Kane aho aya mabuye yavumbuwe mu gace ka Kiruna gaherereye mu Majyaruguru ya Suède hafi y’ikirombe cy’ubutare kibarizwa na none muri aka gace.
Amabuye ya rare earth yifashishwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’imodoka zikoresha amashanyarazi, telefoni zigezweho, indangururamajwi n’ibindi.
Ntabwo kuba yitwa kuriya bisobanuye ko adakunda kuboneka ku Isi, ariko biragoye ko ashobora kubonwa atandukanye kuko akunze kuba ari ahantu hamwe, ibituma ushobora kwibwira ko ari abantu bayaharunze.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amabuye y’agaciro muri Suède, LKAB, Jan Mostrom yabwiye Al Jazeera ko kubona ingano ingana itya ari iby’agaciro ku nganda zo mu gihugu no mu Burayi hose.
Ati “Ubu dufite ububiko bunini bw’aya mabuye y’agaciro mu Burayi, aya mabuye azafasha mu guteza imbere inganda zikora ibikoresho bikoresha amashanyarazi.”
Amabuye ya ‘rare earth’ ntakunze kuboneka mu Burayi, kuko amenshi akurwa mu Bushinwa ari yo mpamvu Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU ushaka gukomeza gushaka ahaboneka aya mabuye hose kuri uyu mugabane ibizatuma hagabanywa ava mu Bushinwa, nka kimwe mu bihugu byohereza ingano nini yayo mu Burayi.
Gusa biragoye kuko u Bushinwa bwihariye 60% by’atunganywa ku isi ndetse na 85% by’ubushobozi bwo kuyatunganya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!