Minisitiri w’Intebe wa Suède, Ulf Kristersson yatangaje ko igihugu cye cyubahirije ibyo cyari cyasabwe ngo cyinjire muri NATO, icyakora Turikiya igakomeza kwitambika.
Yagize ati "Turikiya na yo yemera ko twakoze ibyo bari basabye ariko bongeraho ko bashaka n’ibindi tutabasha gukora cyangwa se bumva ko tutakwemera."
Muri Gicurasi umwaka ushize nibwo Finland na Suède byasabye kwinjira muri NATO, nyuma y’amezi atatu u Burusiya buteye Ukraine.
Ibi bihugu byagize impungenge ko nabyo bishobora kugabwaho ibitero n’u Burusiya, bisaba ko byakwinjira muri NATO ngo byizere umutekano, kuko gihugu kiri muri NATO iyo gitewe ibindi biratabara.
Turikiya yabanje kwanga ko ibyo bihugu byinjira muri uwo muryango, icyakora biza gusinyana nayo amasezerano, bemeranya kubahiriza bimwe mu byo Turikiya yasabaga kugira ngo nayo yemeze ubusabe bwabyo.
Mu byo Turikiya yasabaga, ni ukwirukana abayoboke y’umutwe w’aba-Kurde bicumbikiye ufatwa nk’uw’iterabwoba muri Turikiya.
Ibintu byarushijeho kuzamba mu minsi ishize ubwo urukiko rukuru muri Suède rwangaga kohereza muri Turikiya umunyamakuru ushinjwa gukorana na Fetullah Gulen, umumenyi wo mu idini ya Islam ushinjwa gushaka guhirika ubutegetsi mu 2016.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!