00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suède: Umwimukira wemera gusubira iwabo azajya yishyurwa miliyoni 46 Frw

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 September 2024 saa 04:37
Yasuwe :

Guverinoma ya Suède yasezeranyije abimukira bazemera gusubira mu bihugu baturutsemo ko buri wese izajya imwishyura amafaranga angana na miliyoni 46 Frw.

Ubusanzwe iki gihugu cyishyuraga buri mwimukira miliyoni 1,3 Frw kugira ngo asubire mu gihugu yaturutsemo, hagamijwe kugabanya abimukira bagihungiramo.

Guverinoma ya Suède yateganyije ko mu 2026 ari bwo izatangira kwishyura buri mwimukira miliyoni 46 Frw, gusa abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bagaragaza ko ari ubundi buryo bwo kwirukana abimukira.

Umudepite Ludvig Aspling uhagarariye ishyaka ry’Aba-démocrate riri ku butegetsi, yasobanuye ko aya mafaranga ari impamba izajya ifasha abimukira kubaho neza.

Ati “Ntekereza ko ari ubufasha bw’ubuntu. Turi gufasha abantu kugira ngo bazagire ubuzima bwiza.”

Ludvig yagaragaje ko ariko mu mwaka ushize, abimukira 70 ari bo basabye aya mafaranga kugira ngo basubire iwabo, umwe muri bo aba ari we uyahabwa.

Icyakoze ngo hari abimukira 16.000 barimo abaturutse muri Afurika, mu Burasirazuba bwo Hagati na Aziya yo Hagati bavuye muri Suède mu mwaka ushize badasabye aya mafaranga.

Ashingiye ku kuba abimukira basabye aya mafaranga ari bake, yagaragaje ko iyi gahunda itaramenyekana neza. Ati “Bikwereka ko izwi na bake.”

Suède ifite ubuso bwa kilometero kare 450.295. Hagati mu mwaka wa 2023 yari ituwe n’abaturage miliyoni 10,6 barimo abimukira barenga 250.000 biganjemo abaturutse muri Afurika no muri Aziya.

Suède yijeje abimukira kujya ibishyura miliyoni 46 Frw guhera mu 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .