Abagize komite ihuza amashyaka atandukanye batangaje ko iki cyemezo gikwiye kureba abantu batanze ruswa cyangwa ababeshye bagamije kubona ubwenegihugu bw’iki gihugu.
Kizanareba abakora ibyaha bibangamiye ubutegetsi n’abakoze ibyaha bishobora kujyanwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Minisitiri w’Ubutabera, Gunnar Strommer, yavuze ko Suède ihanganye n’ibyaha birimo iby’iterabwoba, ruswa, n’ibikorerwa leta biteza umwuka mubi mu gihugu.
Mu kiganiro n’imwe muri radiyo zo muri iki gihugu, yagize ati “Ibyifuzo nabonye uyu munsi ntibizatuma tubona uko twisubiza ubwenegihugu bwa Suède bufitwe n’abayobozi b’amabandi bari hanze y’igihugu bayobora ibitero by’iterabwoba ku mihanda ya Suède.”
Ni mu gihe Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka, John Forssell, yatangaje ko mu mwaka wa 2024 Polisi yabonye abantu 600 basabaga ubwenegihugu nyamara bigaragara ko bashobora guteza umutekano muke.
Biteganyijwe ko kubona ubwenegihugu bwa Suède bizashyirwamo amananiza ku buryo uzabuhabwa kuva mu 2026 ari uzaba ahamaze imyaka umunani aho kuba imyaka itanu nk’uko byari bisanzwe.
BBC yanditse ko igitekerezo cy’aya mashyaka nubwo cyatanzwe, kitaremezwa ariko byitezwe ko kiri mu bizatorerwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu 2026 ubwo hazaba hagiye kuvugururwa amategeko atandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!