Kuva Sudani y’Epfo yabona ubwigenge mu 2011 hakomeje kurangwa ibibazo by’umutekano muke nubwo mu 2018 Perezida Salva Kiir na Riek Machar basinye amasezerano yo guhagarika intambara no gusangira ubutegetsi hagati y’amashyaka ari mu gihugu.
Mu mpera za Werurwe 2025, Visi Perezida wa mbere, Riek Machar yatawe muri yombi byongera impungenge ku mutekano mu gihugu.
Itangazo ryasohowe n’u Bwongereza risaba buri muturage wabwo uri muri Sudani y’Epfo “ubona bishoboka ko yahita ahava ubu. Umutekano nukomeza kuzamba, imihanda y’imbere mu mu gihugu no hanze izahita ifungwa. Ikibuga cy’Indege cya Juba gishobora gufungwa cyangwa ntibishoboke kugikoresha.”
Iri tangazao kandi ryasohotse nyuma y’uko u Bwongereza buvuze ko bwagabanyije abakozi muri ambasade i Juba.
Ingabo za Sudani y’Epfo zimaze iminsi zihanganye n’inyeshyamba za White Army zikomoka mu bwoko bw’aba-Nuer bukomokamo Riek Machar.
Bivugwa ko kuva ku wa 27 Werurwe 2025, Machar afungiye mu rugo iwe na ho ishyaka rye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!