00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwasabye abaturage babwo bari muri Sudani y’Epfo gukiza amagara yabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 March 2025 saa 08:34
Yasuwe :

Guverinoma y’u Bwongereza yasabye abaturage bayo bari muri Sudani y’Epfo guhunga iki gihugu kubera intambara ikomeje gukaza umurego.

Kuva Sudani y’Epfo yabona ubwigenge mu 2011 hakomeje kurangwa ibibazo by’umutekano muke nubwo mu 2018 Perezida Salva Kiir na Riek Machar basinye amasezerano yo guhagarika intambara no gusangira ubutegetsi hagati y’amashyaka ari mu gihugu.

Mu mpera za Werurwe 2025, Visi Perezida wa mbere, Riek Machar yatawe muri yombi byongera impungenge ku mutekano mu gihugu.

Itangazo ryasohowe n’u Bwongereza risaba buri muturage wabwo uri muri Sudani y’Epfo “ubona bishoboka ko yahita ahava ubu. Umutekano nukomeza kuzamba, imihanda y’imbere mu mu gihugu no hanze izahita ifungwa. Ikibuga cy’Indege cya Juba gishobora gufungwa cyangwa ntibishoboke kugikoresha.”

Iri tangazao kandi ryasohotse nyuma y’uko u Bwongereza buvuze ko bwagabanyije abakozi muri ambasade i Juba.

Ingabo za Sudani y’Epfo zimaze iminsi zihanganye n’inyeshyamba za White Army zikomoka mu bwoko bw’aba-Nuer bukomokamo Riek Machar.

Bivugwa ko kuva ku wa 27 Werurwe 2025, Machar afungiye mu rugo iwe na ho ishyaka rye.

Umutekano muri Sudani y'Epfo wakomeje kuzamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .